Verse 1
- Izuba rirarenze, Ngiriya imwe y'abashumba
- Inka z'iwacu ziratashye
- Abiriwe iyo, barinyakura
- Ab'imuhira, barihanagura
- Icyuya mu gahanga, dore umunsi uragiye
- Icyuya mu gahanga, umunsi urashize
Verse 2
- Ukwezi kuracanye
- Inyenyeri na zo ziraje(tse)
- Ikamba ryazo rirazisanga
- Rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu
- Mu kirere cy'iwacu ni ko kabyino
- Ngaho se jya mu nzu, dore imbeho ni yose.
- Genda ufate agapira ukinge mu gatuza.
Verse 3
- Ibitotsi ni byinshi,
- Urugendo na rwo ni rwose
- Uyu munsi sinkikubonye
- Fata iyo nzira imwe yo mu nzozi
- Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
- Iwabo y'abatashye aho dukura abana.
- Mu (i)mpeta y'umubano, (mu) ibanga rya gihanga.
Verse 4
- Nkundira ngukunde
- Nzabone icyo nkubwire
- Kizagukura amahwa munda
- Ibimbuza ni byinshi sinshoboye kuza
- Wowe umanuke dore ukwezi kuraka
- Uze nkuganirire uragenda wishimye
- Nanjye kandi ubwanjye ndaba nshize agahinda.
Verse 5
- Niba uje ntumbone
- Umbabarire mugenzi
- Ntabwo bizaba ari ukukwanga
- Nawa urirebera
- Iyi si iravuna
- Tuyirukankamo dushaka kubaho
- Wowe aho uri hose, jya wibuka utakambe
- Untambire ubishaka, na njye nige gutamba.
- Untambire ubushaka na njye nige gutamba
- Untambire ubushaka na njye nige gutamba