
Amagambo y'indirimbo ya Ben & Chance
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Umwami
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Kare m'umuseke nzirukanwa n'urukundo
Ndashaka kubona uwo umutima wanjye ukunda
Nzindukiye ku mva ye nshaka kureba ko yaboneka
Umutima wanjye uheze mu gahinda
Narababajwe cyane n'urupfu rwe
Sinkishobora no kwifata
Njyewe ndamushaka
Ndamushaka cyane
Kare m me m'umuseke
Ni bwo nza kureba Umwami
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Aho bashyize Umwami wanjye
Urwo rukundo rwe ruracyanyibura
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Umuzamu arambaza ati "Mugore, kuki urira?"
Nti "Ndimo nshaka Yesu, Mwalimu wanjye"
Arambwira ati "Mariyamu!"
Icyo gihe mpita mbona ko ari Wowe
Umutima wanjye uhita ujya mu munezero
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Umwami
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Aho bashyize Umwami wanjye
Urwo rukundo rwe ruracyanyibura
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Yarazutse, ntabwo akiri mu mva!
Uwo twaririraga ariho!
Yarazutse, Yesu wacu ariho!
Hallelujah, azutse mu bapfuye!
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Umwami
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Aho bashyize Umwami wanjye
Urwo rukundo rwe ruracyanyibura
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Yarazutse
Yesu wacu ariho
Kare m'umuseke
Ni bwo nza kureba Yesu
Reba videwo
Ben & Chance