
Ibisobanuro by'indirimbo
Amagambo y'indirimbo ya Clarisse Karasira
Iyi ndirimbo ifite igihe cy'amagambo (sync). Kosora umurongo ku murongo utabangamiye igihe cyayo.
Uuuuuhhhhmmm!!!!
Iyuuuuhhhhhhh........
Ako iminsi iteruye ntikaremeraaa...
Kurya ivuguta nta n'umuvuba!
Mwana wanjye ngucire ku mayange
Umenye uko ugenda witwararika!
Ntizagushukeeeeeh,
Ntizagushukeeeeeh,
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira!!!
Aaah ntizagushukeeeeeh, Ntizagushukeeeeeh
Ngo isi iguteshe Uteshuke ubure ijuru!!!!
None nusekerwa n'iminsi
Uzashime Imana wibuke n'abarira,
Wibuka ko ibihe biha ibindi........
Nta gahora gahanze nabyo bizagufasha,.....
Ntizagushukeeeeeh,
Ntizagushukeeeeeh,
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira!!!
Aaah ntizagushukeeeeeh, Ntizagushukeeeeeh
Ngo isi iguteshe Uteshuke ubure ijuru!!!!
Kandi nuhirwa n'urugendo,
Ntuzishongore Ngo wishyire hejuruuuh......
Utazaba nk'uwabonye isha itamba
knd ubwibone ni intambwe isubira inyumaaaah.....
Ntizagushukeeeeeh,
Ntizagushukeeeeeh,
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira!!!
Aaah ntizagushuke, Ntizagushukeeeeeh,
Ngo isi iguteshe Uteshuke ubure ijuruuuh!!!!
Uzashake ubuzima ni byiza,
Uhirimbanire kuba ukomeyeee.....
Nyamara wibuke inshuti n'umuryango....
Burya gushaka ibintu ntibikwibagize abantu!!!!
Ntizagushukeeeeeh,
Ntizagushukeeeeeh,
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira!!!
Aaah ntizagushuke, Ntizagushukeeeeeh,
Ngo isi iguteshe Uteshuke ubure ijuru!!!!
Niwumva ugeze aho utakibasha
kwiyumanganya, Wabaye imbata y'ikibi,
Uzasabe imbabazi ubikunze.....
Nibwo bupfuraaa
Nibwo bugabo
Kd nugera mu bihe biruhanya......
Uzibuke ko iryo atari ryo herezo
Wizere ko nyuma y'ubwo buzima
Hari ubundi buzima bigukomeze umutima,.......
Ntizagushukeeeeeh,
Ntizagushukeeeeeh,
Isi n'iminsi ngo biguteshe inzira!!!
Aaah ntizagushuke, Ntizagushukeeeeh
Ngo isi iguteshe Uteshuke ubure ijuru!!!!
Hhhhmmmmm
Ntizagushukeee...... Ntizagushukeee.....
Ntizagushukeeee....... Ntizagushukeee.......
Ntizagushukeeeh.... Ntizagushukeeh maaah,
Ngo isi iguteshe, uteshuke ubure ijuruuuh........
(uumm)
Ngo isi iguteshe, uteshuke ubure ijuruuuh........
Ngo isi iguteshe, uteshuke ubure ijuruuuh........
Ngo isi iguteshe........
Reba videwo
Nta zindi ndirimbo ziraboneka.
Izindi ndirimbo z'aba bahanzi zizagaragara hano.