
Amagambo y'indirimbo ya Israel Mbonyi
Uwiteka we,
Urondore umutima w’umugaragu wawe Mwami,
Umvugutire, Umpindure igikoresho gikwiye munzu yawe.
Kuko aho uri, Ariho honyine nanjye nifuza kwibera.
Unkebuke Mwami, Mbone mu maso hawe,
Wuzuze amavuta mw’itabaza wampaye.
Unsubizemo kunezezwa, Kunezezwa n’agakiza.
Umpe kuzinukwa ingeso zose za kamere,
Ndusheho Kukwegera.
Unkubitire ibyaha byose bimpeza kure y’ubwiza bwawe.
Unkangurire gusa na Kristo mw’ijambo no mu bingerageza.
Naho ibyaha byanjye byatukura cyane,
Ubasha rwose kubyeza byose.
Kandi nubwo njyewe ntagira shinge na rugero,
Warandimiye, Umpa andi mahirwe.
Umpindure igikoresho, Gukoreshwa iby’umumaro.
Unyeze kandi unyuzuze, Kunezezwa n’agakiza.
Reba videwo
Israel Mbonyi