Verse 1
- Uwiteka we,
- Urondore umutima w’umugaragu wawe Mwami,
- Umvugutire, Umpindure igikoresho gikwiye munzu yawe.
- Kuko aho uri, Ariho honyine nanjye nifuza kwibera.
Chorus
- Unkebuke Mwami, Mbone mu maso hawe,
- Wuzuze amavuta mw’itabaza wampaye.
- Unsubizemo kunezezwa, Kunezezwa n’agakiza.
Verse 2
- Umpe kuzinukwa ingeso zose za kamere,
- Ndusheho Kukwegera.
- Unkubitire ibyaha byose bimpeza kure y’ubwiza bwawe.
- Unkangurire gusa na Kristo mw’ijambo no mu bingerageza.
Solo
- Naho ibyaha byanjye byatukura cyane,
- Ubasha rwose kubyeza byose.
- Kandi nubwo njyewe ntagira shinge na rugero,
- Warandimiye, Umpa andi mahirwe.
Bridge
- Umpindure igikoresho, Gukoreshwa iby’umumaro.
- Unyeze kandi unyuzuze, Kunezezwa n’agakiza.