Verse 1
- Bavuga yuko abeza,
- babyiruka imyaka yose
- Nyamara wowe hogoza,
- n’ubu ntabwo uragahinyuka
Verse 2
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
Verse 3
- Wakuze ukuza ineza,
- wenda ibyiza bihabya
- cyane
- Ukomatanya ingabire,
- zigukundisha isi n’ijuru.
Verse 4
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
Verse 5
- Nagusanze mu biroli ,
- maze mbona userutse neza
- Ukuntu utwambitse
- umunega, maze ubwuzu
- bukadusaga.
Verse 6
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
Verse 7
- Genda wambare ikamba
- ukunde ukeshe bagenzi
- bawe
- Wihakanye umuryano
- komeza ukunde kutwibuka.
Verse 8
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
Verse 9
- Sanganwa ishema ryinshi
- mu masabukuru yose
- Utwibutse urugwiro
- rw’ibihe twabanye byose.
Verse 10
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro
- Bituma nkurata nyamibwa
- y’igikundiro